Company

Program

Terms & Policies

© 2025 TikTok

#imfasha

1 post

👉Bakubwira gutangiza umwana imfashabere ku mezi 6, ariko ntibakubwira ibimemyetso ukeneye kubanza gusuzuma mbere yo gutangira. _____ ☀️ Abenshi tuba tuziko umwana niba agejeje amezi 6, tayali agomba kurya uko byagenda kose. 👉 Nyamara burya hari n'abana batangira imfashabere ku mezi, abandi ku mezi 6 abandi ku mezi 8. Byose biba bisaba kubanza kureba ibimenyetso bikubwira ko umwana yiteguye, kuko iyo bitabaye uko ni hamwe usanga umwana yanze ibiryo bya hato na hato 👋 Muraho! Nitwa EZA, ndi umubyeyi, umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu n'umurezi w'abana kinyamwuga. Hano dukunda kuvuga ibintu byose bijyanye nubuzima bw'ababyeyi n'uburezi bw'abana muri rusange. Ubaye wahageze wibuke kudukurikira ukora ✨️FOLLOW ✨️ ujye ubana natwe umunsi ku munsi. ⬇️⬇️⬇️ 🌿1️⃣ ESE UMWANA YAKOMEJE UMUTWE Bijya bibaho ugasanga umwana arengeje amezi 4 atarakomera umutwe. Hamwe iyo umukikiye uba uzenguruka bisaba kuwufata. Iyo bigeze ku gutangira imfashabere rero usanga umwana bimugora kuko imitsi ye yo ku mutwe iba itarakomera, urumva kurya no kumira ntago bihita bimworohera 👉 Ni byiza ko kuva ku mezi 2, umwana wawe wagakwiye gutangira kumufasha mu mikino ituma umutwe we ukomera. Nko kumuryamisha hasi yubitse inda mu gihe amaze konka 🌿2️⃣ ESE UMWANA ABASHA GUSHYIKIRA IBINTU BIRI IMBERE YE Abana kuva ku mezi 4, bamwe baba bicara bashyigikiwe, ugasanga ibintu bibari imbere bashaka kubikozaho intoki no kubikurura. Icyo ni ikimenyetso kikwereka ko nunamushyira ibiryo imbere azashaka kubikoramo ajyana mu kanwa. 🌿3️⃣ ESE UMWANA AJYIRA AMERWE ABONA MURYA Hari umwana udashobora kuborohera igihe cyose abonye abandi barya, agatangira guta urukonda... Burya aba akwereka ko ubimuhaye yagerageza kubirya. Ps: Ni byiza ko wibuka ko umwana ugitangira imfashabere aba ari kugirana ubusabane n'ibiryo, adakeneye kurya inshuro Irenze 1 ku munsi. Ubundi akanywa amata. Mworohere ugende umuha ikiryo kimwe kimwe ureba uko abyakira. Ubundi uzabivange amaze nk'amezi 2 atangiye imfashabere. 💛 Ushobora Kuba utazi aho wahera utangiza umwana imfashabere, cg ufite umwana mukuru ufite ibibazo mu mirire ye. Andika ijambo "MFASHA" muri comments nzagufashe kubikemura. #babynutrition #yourpostpartummom

☀️ Iyo umwana agitangira imfashabere, birazwi ko tumugaburira ibiryo biseye cyane, ariko se wakwibaza kugeza ryari aba agomba kurya ibiseye adahekenye? 👋 Muraho! Nitwa EZA, ndi umubyeyi, umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu n'umurezi w'abana kinyamwuga. Hano dukunda kuvuga ibintu byose bijyanye nubuzima bw'ababyeyi n'uburezi bw'abana muri rusange.  Ubaye wahageze wibuke kudukurikira ukora ✨️FOLLOW ✨️ ujye ubana natwe umunsi ku munsi 👉 Mu kugaburira umwana Hari uburyo 2, kuba wamugaburira ukoresheje ikiyiko ibiryo biseye cg Kuba watangira umutoza kwirisha [ BABY LED WEANING]. Gusa umwana ugejeje amezi 9 kuzamura aba ashobora kurya ibiryo bidaseye mu gihe atojwe kwirisha. ✨️ Ubu nibwo buryo bwiza rero utangira ukoresha ngo abyige Kandi atanigwa. [ kuko umwana watojwe guhekenya ntacyo Amira atagihekenye ariko umwana umenyereye kurya ubiseye byose amirira aho]⤵️ 🌿1️⃣ Icya mbere ni ukubanza guha umwana ibintu yigiraho guhekenya, agakoresha amashinya nubwo yaba ataramera amenyo, aho navuga ( nk'igitiritiri cy'ikigori, icy'umwembe, cg carotte  ikomeye] . Bityo akabanza kumva ko ikigeze mu kanwa cyose babanza guhekenya badahita bamira. 🌿2️⃣ Kumugaburira uri imbere ye umwerekera uko bahekenya, kuko abana biga bigana nawe agenda akureberaho kubikora 🌿3️⃣ Kumwizera no gushyigikira ubwigenge bwe. Abana bagenda berekana ibyo bifuza gukora, mu gihe umugaburira aba ashaka kubikoramo, mufashe umuhe Duke abashe kwifasha akoramo ajyana mu kanwa( burya aba yiga byinshi no kwitegereza birimo ✈️ SANGIZA UBU BUTUMWA ⬇️ ANDIKA " COACHING" muri comments niba wifuza ko ubufasha ku gukura umwana ku biryo biseye no gutuma arushaho kugirana ubusabane n'ibiryo. NDAGUKUNDA ❤️ Eza,

🔆 Hari ikintu kimwe namaze kubona ababyeyi batitaho cyo kugaburira abantu ifunguro ryujuje intungamubiri kuri buri nshuro. Aho usanga ari umubyeyi uha umwana utekereza ko umwana abyutse nyuma ya saa sita adakwiye kugira akantu gato yafata Katari bumugore cg ngo kavune igifu cy'umwana. Iyo bitabaye ibyo ni hahandi usanga umwana ashobora kutiyongera ibiro uko bikwiye 🌿KUWA MBERE MU ⬇️ *** Muhe igikoma + crêpes + imbuto nk'umwembe cg umuneke [ Wifuza ifu y'igikoma ushobora kuyisaba 0785108112, agira ifu nziza irimo ibyo abana bakeneye yewe n'abakuru] 🌿 KUWA KABIRI⬇️ *** Muhe OATS zirimo chia seed( optional ) + imbuto runaka 🌿 KUWA GATATU⬇️ *** Muhe potage y'imboga irimo agafu k'indagara cg ifi, poulet. 🌿 KUWA KANE⬇️ *** Muhe smothie ( imbuto zivanze n'amata. Aha ushobora gushyiramo ubuki ku mwana uri hejuru y'umwaka kuko aba amaze gukura n'igogora ryakoroha). 🌿 KUWA GATANU *** Muhe igikoma + biscuits + imbuto runaka. Ps: Hari igihe umubyeyi akubwira ngo umwana utanyoye igikoma buri munsi ntacyo aba akoze( burya igikoma n'iki? Si ibinyampeke?). Mu gihe uhangayikishijwe nuko umwana adafashe igikoma mu gitondo, aho kumuhoza ku gikoma cya buri gitondo, muhindurire byibuze icyo gikoma ukimuha nyuma ya saa Sita abyutse. Birafasha 👉 Wifuza igitabo cyuzuyemo inteko( RECIPES) zo gutekera abana yaba amafunguro ya mu gitondo, Aya saa Sita... kuva ku mwana utangiye kurya kuzamura wagisaba kuri 0798813557. ✈️ Sangiza ubu butumwa umubyeyi wese utekereza ko bwagirira akamaro 📧 Ibuka kububika mu gihe wakongera kubukenera. 🌐 Kurikira @yourpostpartummom ujye ubasha kubona content nk'izi umunsi ku munsi #yourpostpartummom #babymeals #toddlermeals